ABATURAGE B’AKAGARI KA KAGASA BARIBUTSWA GUKORA BAKIVANA MU BUKENE
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi MURANGWA Yusuf kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza Ukwezi k’Ukwakira 2025. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro ukaba wabereye mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga.
Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti byatewe ku buso bwa Hegitari 5 hagamijwe kurengera ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’ihumana ry’ikirere.
Akagari ka Kagasa kandi kagizwe n’imisozi ihanamye ku buryo kuhatera ibiti ari uburyo bwiza bwo kurinda ubutaka ngo butazatwarwa n’amazi y’imvura.
Nyuma y’iki gikorwa, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi wari witabiriye uyu muganda yagize ati “Uyu muganda twakoze wo gutera ibiti urashimangira icyerekezo cy’Igihugu cyacu, muzi ko Umujyi wa Kigali ari Umujyi wa mbere muri Afurika ukeye , ufite isuku kandi utoshye , tubashimiye rero uruhare mukomeje kugira mu guteza imbere Igihugu cyacu mu buryo butandukanye, aha ariko turabibutsa gukora cyane abantu bakikura mu bukene, iyi Si tugezemo ikeneye abantu basobanutse kugira ngo bashobore gutera imbere, ndasaba ababyeyi by’umwihariko kujyana abana ku ishuri kuko umuntu adashobora gutera imbere atarize”.
Abaturage kandi bibukijwe kubungabunga ibiti bateye babirinda kwangirika kandi bakarushaho gutera ibindi biti aho batuye bibanda ku biti by’imbuto.

Abaturage bishimiye umuganda wo gutera ibiti barabyina

Minisitiri w'Imali n'Igenamigambi MURANGWA Yusuf ari kumwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'Ibikorwaremezo DUSABIMANA Fulgence ndetse n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine batera igiti.


