ABATURAGE BARIBUTSWA AKAMARO K’IRANGAMIMERERE
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ndetse hanatangizwa Icyumweru cyahariwe Serivisi z’Irangamimerere.
Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro cyabereye mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana MUTSINZI Antoine yibukije abaturage akamaro k’Irangamimere.
Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ndetse twanatangije icyumweru cyahariwe Irangamimerere, Irangamimerere rero rifite akamaro gakomeye kuko niryo rishingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu, rigatuma hafatwa ibyemezo bitandukanye bishingiye ku mibare ifatika, aha turabasaba ko Igihe umuntu abyaye akwiye kwihutira kwandikisha umwana ndetse n’ufite umuntu witabye Imana akamwandukuza mu gitabo cy’Irangamimerere”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere kandi yagaragaje ko kutandikisha abana mu Irangamimerere bituma ubuzima bwabo bw’ahazaza buhura n’imbogamizi kuko ntaho baba bagaragara nk’abenegihugu, yanasabye kandi ababana batarasezeranye kwegera Ubuyobozi bukabafasha gushyingirwa mu buryo bukurikije amategeko.
Muri iki cyumweru cyahariwe Irangamimerere, abaturage mu Mirenge yose bakaba barimo guhabwa Serivisi zirimo kwandikisha abana mu bitabo by’Irangamimerere ndetse no kwandukuza abitabye Imana, Kwandika abashaka gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse no gufotora abashaka Indangamuntu, ibi byose birakorerwa mu nteko rusange z’abaturage, ku Mirenge ndetse na “Site” zateganyijwe , iki cyumweru kikazasozwa tariki ya 15 Kanama 2025.
