ABATURAGE BARIBUTSWA KUGIRA URUHARE MU IGENAMIGAMBI RYA 2026-2027
Mu Karere ka Kicukiro hakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gutanga ibitekerezo bizashingirwaho mu Igenamigambi rya 2026-2027, ubu bukangurambaga burimo gukorwa binyuze mu bikorwa bihuza abantu benshi nka gahunda y’inteko z’abaturage, umuganda n’ibindi,..
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ubwo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yaganiraga n’abaturage bAkagari ka Mulinja mu Murenge wa Gahanga , yabibukije ko gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza.
Yagize ati “Iyo tuvuze ngo umuturage ku isonga ni iki bisobanuye, ni uburyo umuturage ahabwa umwanya mu bimukorerwa harimo n’igenamigambi ry’Igihugu, muri iki gihe rero turifuza ko mugaragaza ibyo mwifuza byazashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2026-2027 kuko ibikorwa bizakorwa muri uyu mwaka bizashingira ku bitekerezo mwatanze, yaba ibikorwa remezo mwifuza ndetse n’izindi gahunda zigamije iterambere rusange ry’abaturage”.
Uburyo bwo gutanga ibitekerezo kandi buzakorwa binyuze mu bitangazamakuru ndetse umuntu akaba ashobora no gutanga ibitekerezo anyuze kuri Murandasi mu gihe akoresha Mudasobwa cyangwa Telefoni,.
Niba wifuza gutanga igitekerezo ,kanda hano ukurikize amabwiriza: https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSf86DECAa6L-BgHTGILxfWZz4wEzyDm7gsXE8D6yZgzLvxpVQ/viewform?fbzx=-7011109737559111830