ABATURAGE BISHIMIYE GUKORANA SIPORO RUSANGE N’ABAYOBOZI B’AKARERE.
Kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro bifatanije n’Abaturage muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day.
Ni Siporo yitabiriwe kandi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali bigize Akarere ka Kicukiro, Abanyeshuli bo mu bigo by’Amashuli akorera mu Karere ka Kicukiro ndetse n’abaturage mu ngeli zitandukanye.
Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru yaranzwe no kwiruka n’amaguru , kunyomga igare ndetse abandi bakora Siporo Ngororamubiri .
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Bwana Adalbert RUKEBANUKA bashimye abitabiriye Siporo bibutsa ko ari kimwe mu bishobora gutuma Umuntu agira ubuzima bwiza.
Mu butumwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze Madam UMUTESI Solange yagarutse ku Bukangurambaga bw’isuku buri gukorwa ati: ” Turabashimira kuba uyu munsi mwaje kwifatanya natwe muri Car Free Day ,ariko nk’uko mwabibonye murabona ko ahantu twakoreye Siporo hasa neza urebye mu mihanda twanyuzemo hari isuku ari nayo twifuza mu Mujyi wacu, nagira ngo mbibutse kandi ko mu Mujyi wa Kigali turi mu Bukangurambaga bw’isuku no kurwanya igwingira ; nkaba mbibutsa ko kujugunya imyanda ahabonetse hose bitemewe ndetse n’abantu banyura mu busitani bakwiye kubicikaho kuko uretse guteza umwanda baba banabangamira ibidukikije ; ndabasaba rero ko uwo mubonye akora ibyo mwajya mumukebura”.

Urubyiruko n'Abakuze bishimiye Siporo Rusange.
Siporo rusange mu Mujyi wa Kigali Car Free Day ikorwa Kabiri mu Kwezi Ku Cyumweru cya mbere n’icya Gatatu aho Abayitabiriye banahabwa Ubutumwa kuri gahunda za leta zigamije guteza imbere Umuturage.