ABATURAGE BITABIRIYE UMUGANDA UDASANZWE WO KURWANYA IBIZA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 mu Karere ka Kicukiro habaye umuganda udasanzwe ugamije gukumira Ibiza no kugabanya ingaruka zaterwa nabyo.
Ni Umuganda wateguwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibice bitandukanye by’Akarere bishobora kwibasirwa n’ibiza cyane cyane mu bice binyuramo amazi menshi igihe cy’imvura , aha hari nk’imisozi ihanamye ikeneye gucibwamo imirwanyasuri ndetse no gusibura iyasibye hakaba kandi n’inzira z’amazi zikeneye gusiburwa cyane cyane mu bice bituwemo.
Uyu muganda wakozwe n’abaturage bafatanije n’ubuyobozi mu Mirenge yose ariko ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye mu Murenge wa Gatenga , Akagali ka Karambo , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano bifatanije n’abaturage baca imirwanyasuri ku musozi uhanamye wa Rebero hirindwa ko amazi awumanukaho yasenyera abaturage .
Nyuma y’umuganda Bwana Antoine MUTSINZI yasobanuriye abaturage impamvu y’uyu muganda ati: “Mbere na mbere mbanje kubashimira kuba mwitabiriye Umuganda udasanzwe kandi mukaza muri benshi, mu by’ukuri muzi ko dusanzwe tugira umuganda rusange usoza ukwezi ariko byabaye ngombwa ko dukora umuganda udasanzwe bitewe n’ibi bihe turimo byo kurwanya Ibiza, ibi bigaragaza ubufatanye bukwiye kuranga abayobozi n’abo bayobora, ubutumwa bw’uyu munsi rero turabasaba rwose ko abantu batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza bahava mu rwego rwo kwirinda ko twagira ibibazo nk’ibyabaye mu tundi Turere aho abantu bageze aho babura ubuzima kubera Ibiza”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yaboneyeho kandi umwanya asaba abaturage kurushaho gufatanya n’ubuyobozi kubungabunga Umutekano batangira amakuru ku gihe y’ahakekwa ibyaha ndetse abasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abagize inzego z'umutekano bitabiriye umuganda udasanzwe.

Urubyiruko rwagaragaje ubushake mu gukorera Igihugu.