ABATURAGE B’UMURENGE WA GIKONDO BAHIZE GUKORA SIPORO RUSANGE KABIRI MU KWEZI

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, abaturage b’Umurenge wa Gikondo babyukiye muri Siporo rusange y’umwihariko aho bahize kujya bakora Siporo kabiri mu Kwezi hagamijwe kugira ubuzima bwiza no guhura bakaganira kuri gahunda zitandukanye zibateza imbere.

Iy Siporo rusange yaranzwe no Kugenda n’amaguru (Mucaka) ndetse na Siporo Ngororamubiri izwi nka “Aerobics”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gikondo NIYONKURU Emmanuel,yashimye abitabiriye Siporo abibutsa ko Siporo ari ubuzima kandi ko ibikorwa bakora mu buzima bwa buri munsi birushaho kugenda neza iyo bakoze Siporo.

Yagize ati: “Siporo ni ubuzima, uretse kuba iturinda indwara, Siporo idufasha gukora imirimo yacu isanzwe nta mavunane, dufite Morali, nituva aha abacuruzi murajya gucuruza mumeze neza, abakora imirimo itandukanye bari muri “Weekend” nabo ejo nzi neza ko muzasubira mu kazi mumeze neza ndetse mukabasha gutanga umusaruro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo  w’Umurenge wa Gikondo yanibukije abitabiriye Siporo kugira isuku aho batuye n’aho bakorera, bakirinda kujugunya amacupa ya Parasitiki yakoreshejwe mu muhanda kuko byangiza isura y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ibidukikije muri rusange, yabibukije kandi ko mu Karere ka Kicukiro harimo gukorwa gahunda yo Gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iy’ibere asaba abagore n’abakobwa bafite imyaka 30-49 kuyitabira.

Siporo rusange mu Murenge wa Gikondo izajya ikorwa kabiri mu Kwezi ku cyumweru cya kabiri ndetse n’icyumweru cya kane.

Back