ABATURAGE B’UMURENGE WA KIGARAMA BIBUKIJWE KWIKURA MU BUKENE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro habaye Inteko rusange z’abaturage aho  ku rwego rw’Akarere, Inteko yabereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Kigarama ikaba yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine.

Mu nteko y’abaturage , abitabiriye bibukijwe gahunda ya Leta igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene maze basabwa kuyigiramo uruhare.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yibukije abaturage ko ubufasha budahoraho ,abasaba kwigira no kwishakamo ibisubizo ati: “Ntabwo ubufasha buhoraho, ushobora guhabwa ubufasha uyu munsi ejo uwagufashaga akagira impinduka zituma atagufasha , aha rero niho tubasaba gukora cyane kugira ngo niba hari ubufasha Leta ibahaye mubukoreshe neza mutegenya kudakomeza kubeshwaho n’imfashanyo, hari abaturage duha igishoro bakiteza imbere, hari abo twubakira ariko iyi iba ari intangiriro yo kwitekerezaho ukabyaza umusaruro imfashanyo wahawe”.

Mu zindi ngingo zagarutsweho kandi , abaturage basabwe kwishyura ku gihe Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “Mituweli” ndetse basabwa gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Back