ABATUYE I GIKONDO BARYOHEWE NA SIPORO RUSANGE
Kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2025, mu Murenge wa Gikondo, abaturage hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakoze Siporo rusange mu rwego rwo gusigasira ubuzima no kuganira ku iterambere ry’abatuye uyu Murenge.
Iyi Siporo yabereye mu Kigo cy’urubyiruko cy’Abagide cya Gikondo yaranzwe n’imyitozo Ngororamubiri; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge NIYONKURU Emmanuel akaba yibukije abitabiriye akamaro ka Siporo ati: “Siporo ni umuti kandi ikaba urukingo, muri iki gihe mwumva ko hari ikibazo cy’indwara zitandura zugarije abaturage, ariko ahanini izi ziterwa no kudakora Siporo,nk’abaturage basobanutse rero nta mpamvu yo gusaza imburagihe cyangwa ngo usange umuntu arwaragurika kandi dufite ahantu heza ho gukorera Siporo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge kandi yibukije abaturage kwitabira izindi gahunda zitandukanye zirimo kwishyura Mituweli ndetse no kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri gahunda y’icyumweru cyahariwe Serivisi z’irangamimerere aho yabasabye kugera ku Murenge bagahabwa Serivisi ndetse bagasobanurirwa byinshi ku Irangamimerere.