ABATUYE I RUSHESHE BAHAWE UMUGANDA NA AMBASADE Y’UBUSHINWA

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, hamwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Bwana Gao Wenqi, bitabiriye igikorwa cy’umuganda udasanzwe wabereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe muri gahunda y’Umuturage ku Isonga.

Iki gikorwa kitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage. Hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo gusana inzu y’umuturage, havanwaho amategura hagashyirwaho amabati mashya, gupima abaturage indwara zitandura, ndetse no koroza inka umuturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, yashimiye Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku bufatanye ikomeje kugirana n’Akarere, by’umwihariko mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati: “Turashimira Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku bufatanye ikomeje kutugaragariza, cyane cyane mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwiteza imbere.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Bwana Gao Wenqi, yashimiye ubuyobozi n’abaturage b’u Rwanda ku muco mwiza wo kwakira abashyitsi, avuga ko yishimira kuba mu Rwanda no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Nishimiye cyane kuba ndi mu Rwanda no kugira amahirwe yo gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Twishimira ubufatanye dufitanye n’u Rwanda kandi tuzakomeza kubushyigikira.” 

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyira umuturage ku isonga ry’ibikorwa by’iterambere.

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda afatanya n'abaturage mu gusana inzu yari ishaje

Abaturage kandi borojwe Inka

Back