ABATUYE KICUKIRO BARIBUTSWA KWITEGURA NEZA SHAMPIYONA Y’ISI Y’AMAGARE
Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yibukije abaturage kwitegura Shampiyona y’Isi y’amagare bimakaza isuku aho batuye kandi bakishimira iki gikorwa cy’imbonekarimwe kizaba kibereye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagize ati: “ Muri kumva mu bitangazamakuru bitandukanye ko vuba aha dufite Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda, ndashaka kubabwira ko iri rushanwa ari ubwa mbere rizaba ribereye muri Afurika, ibi biratwereka ko Ubuyobozi bwacu bukomeje guha Igihugu cyacu icyerekezo kiza aho Isi yose iteranira mu Rwanda mu birori, imikino n’amarushanwa atandukanye, aha rero ni ahacu abaturage kugaragaza uruhare rwacu mu kwakira abashyitsi bazaza batugana, tugakomeza gusigasira umutekano nk’ibisanzwe , isuku ndetse tugakurikiza amabwiriza yose tuzahabwa n’ubuyobozi kugirango irushanwa rigende neza”.
Iyi Shampiyona ikaba izabera mu Mujyi wa Kigali kuva Tariki ya 21-28 Nzeli 2025.