ABATUYE UMUDUGUDU WA KANSEREGE BIYUZURIJE UMUHANDA WA KABURIMBO

Kuri iki cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Kanserege habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro umuhanda wa Kaburimbo wiyubakiwe n’abaturage b’Umudugudu wa Kanserege.

Umu muhanda ureshya na 1.5Km wubatswe 100% n’abatuye uyu mudugudu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo hagamijwe gutura heza ndetse no koroshya ingendo .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yasuye uyu muhanda aganira n’abatuye uyu mudugudu abashimira umuhate bakomeje kugaragaza mu kwiyubakira Igihugu ati “ Iki gikorwa cy’indashyikirwa mwakoze ni umusanzu ukomeye mutanze mu iterambere ry’Igihugu, ibi kandi bigaragaza ukwigira kw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi yibukije abaturage mu Mirenge itandukanye kugira uruhare muri gahunda zigamije iterambere rusange kuko abaturage ari bo bakwiye kuba aba mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije .

Back