ABAYOBOZI BARIBUTSWA KWITEGURA UBUSHAKASHATSI KU MIBEREHO N’UBUZIMA BW’ABANYARWANDA

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yayoboye inama ihuriweho n’inzego zitandukanye zikorera mu Karere mu rwego rwo gutegura igikorwa cy’ubushakashatsi bugiye gukorerwa mu Midugudu 21 yatoranyijwe hagamijwe kugaragaza ibipimo bitandukanye ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda (DHS 2020-2025) bizifashishwa n’inzego zitandukanye cyane cyane iz’ubuzima n’igenamigambi. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yibukije abitabiriye inama barimo Abayobozi b’Ibigo by’Ubuvuzi ndetse n’Abayobozi mu nzego z’ibanze kwitegura ubu bushakashatsi by’umwihariko mu Midugudu yatoranyijwe bakangurira ababyeyi akamaro ko Konsa no kwita ku mikurire y’umwana mu minsi 1000 hibandwa ku kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri.

Yabibukije kandi gushyira imbaraga mu kugabanya igwingira binyuze muri Serivisi zitandukanye z’ubuzima ndetse no Kwigisha ababyeyi, Abajyanama b’Ubuzima kwita ku mikurure y’abana hategurwa indyo yuzuye mu miryango yabo mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kugabanya igwingira.

Ubu bushakashatsi buteganyijwe gutangira muri uku Kwezi kwa Kamena kugera mu Ukwakira 2025.

Back