ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE BIBUKIJWE KUNOZA SERIVISI

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro hamwe n’inzego z’umutekano basuye Imirenge ya Gahanga na Nyarugunga mu rwego rwo kureba itangwa rya Serivisi muri iyi Mirenge ndetse no gufatira ingamba imbogamizi zigaragara mu itangwa rya Serivisi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine, mu butumwa yahaye abakozi b’iyi Mirenge, yababwiye ko Serivisi nziza ari uburenganzira bw’umuturage kandi ko abatanga Serivisi mbi batazihanganirwa.

Yagize ati: “Tumaze kumenyera imvugo ivuga ngo “Umuturage ku isonga”, ibi rero ntabwo tubivuga mu magambo gusa ahubwo bigomba kujya mu bikorwa tukamenya ko buri wese mu mwanya arimo ahari kugira ngo afashe abaturage, hari aho tubona Serivisi mbi kandi muziko abo bigaragayeho bafatirwa ingamba, tumenye ko gutanga Serivisi nziza ari inshingano zacu kandi ni n’umusanzu ku Gihugu cyacu”.

Abakozi b’iyi Mirenge kandi basabwe kwegera abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bafite bityo ibibagoye bigere ku buyobozi bw’Akarere bubafashe, basabwe kandi gusobanurira abaturage igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, abaturage bakamenya imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’imyubakire kugira ngo hatagira abahura n’ibihombo biturutse ku kutamenya amakuru.

Bibukijwe kandi gushyira imbaraga mu bukangurambaga bw’isuku, umutekano ndetse no kurwanya imyubakire itemewe.

Back