ABITABIRIYE SIPORO RUSANGE BIBUKIJWE KO SIPORO ARI UBUZIMA

Kuri iki cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro kimwe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, abaturage bitabiriye Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine akaba yifatanyije n’abaturage bakoreye Siporo ku muhanda wa SONATUBE-Kicukiro Centre ndetse no muri IPRC-Kigali.

Iyi Siporo yaranzwe n’imikino itandukanye irimo kigenda ku igare, kugenda n’amaguru, imikino y’amaboko ndetse na Siporo Ngororamubiri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yibukije abitabiriye Siporo ko Siporo ari ubuzima ndetse abashishikariza kujya bitabira buri gihe.

Yagize ati: “ Turabizi ko Siporo ari ubuzima, umuntu ukora Siporo ntabwo arwaragurika ndetse ubona umubiri we uteye neza, byaba ari ikibazo umuntu yanze gukora Siporo akazayikora ayandikiwe na muganga biturutse ku burwayi , turabashishikariza kujya mwitabira buri gihe kandi si ngombwa gukora Siporo kuko habaye “Car Free Day” ahubwo no mu minsi isanzwe abantu dukeneye Siporo”.

Siporo rusange ikorwa kabiri mu Kwezi ku cyumweru cya mbere ndetse n’icyumweru cya Gatatu.

Back