ABUNZI BARASABWA KUGIRA UBUNYANGAMUGAYO
Kuri uyu wa Gatanu , mu Karere ka Kicukiro habereye umuhango wo kurahiza Abagize Komite z’Abunzi 16 b’abasimbura bo ku rwego rw’Akagari n’Umurenge, Uyu muhango ukaba wayobowe na Perezida w’Urukiko rwibanze rwa Kicukiro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine witabiriye uyu muhango yashimye uruhare rw’Abunzi by’umwihariko mu kugabanya ibirego bigezwa mu nkiko hakemurwa amakimbirane mu bwumvikane, ati: “Iyo urebye ibibazo by’abaturage bigezwa mu nkiko usanga bigenda bigabanuka kuko bimwe mu biba bigomba kujya mu nkiko bikemurirwa mu Kagari no mu Murenge bigizwemo uruhare n’Abunzi, niyo mpamvu dushima uruhare rwanyu mu guteza imbere ubutabera kandi bidahungabanyije ubushobozi bw’abaturage kuko kujya mu rukiko bisaba igihe , bigasaba amafaranga”.
Yavuze ko Urwego rw’Abunzi rwashyizweho muri gahunda isanzwe y’Abanyarwanda yo kwishakamo ibisubizo bibabereye, atanga urugero rw’Inkiko Gacaca zatanze ubutabera mu gihe cyazo kandi bikagaragarira Isi yose ko u Rwanda ari Igihugu gifite amahame n’indagagaciro zikomoka mu muco kandi bigira uruhare mu butabera , iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yasabye kandi Abunzi barahiye kugira ubunyangamugayo kuko ari umuco mwiza w'abanyarwanda , bakarangwa n’indangagaciro zibereye , bakirinda Ruswa n’izindi ngeso mbi zishobora gutuma hari umuturage barenganya.

Perezida w’Urukiko rwibanze rwa Kicukiro

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'Abunzi

