AMAFOTO: IBYO WAMENYA KU MUDUGUDU W’IKITEGEREREZO WA AYABARAYA
Umudugudu w’Ikitegererezo wa Ayabaraye, ni umwe mu Midugudu yubatswe n’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Uyu Mudugudu uherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya ukaba waratangiye gutuzwamo abaturage kuva mu mwaka wa 2017, aba barimo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, abataragiraga aho baba ndetse n’abandi baturage batishoboye muri rusange.
Kugeza ubu Umudugudu w’Ikitegererezo wa Ayabaraya utuwemo n’imiryango 156 irimo abaturage 628 ariko hakaba hamaze kuzura izindi nzu 6 nazo zigiye gutuzwamo abaturage ku bufatanye na MINUBUMWE, izi nzu nazo zikaba ziri mu cyiciro cya nyuma zubakwa.
Imibereho y’abatuye muri uyu mudugudu yarahindutse kuko hagaragara ibikorwa by’iterambere nk’amashuri , inzu y’imyidagaduro ku rubyiruko, ivuriro, isoko ndetse bakaba baranatangije Koperative “Urumuri” ihakorera ubworozi bw’inkoko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'umuturage watujwe mu Mudugudu wishimiye ko ubuzima bwahindutse.




