AMAFOTO: IMWE MU MISHINGA MININI IRIMO KUZAMUKA MU KARERE KA KICUKIRO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025,Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abafatanyabikorwa b’Akarere, Urugaga rw’abikorera ndetse n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge basuye imishinga minini iri mu Karere ka Kicukiro, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’Akarere.
Imwe mu mishanga yasuwe harimo Umushingwa munini w’amazu agezweho yitezweho gutuza imiryango 528 arimo kubakwa mu Murenge wa Gahanga , ibikorwa byo kubaka aya mazu byatangijwe na Leta y’u Rwanda muri 2023, kugeza ubu imirimo yo kubaka ikaba igeze mu gice cya nyuma kuko igeze kuri 95%.
Basuye kandi Umushinga munini wo gutunganya ibishanga bya Gikondo na Rwampara ni umushinga uri muri gahunda yiswe RUDP II igamije guteza imbere Imijyi mu cyiciro cyawo cya kabiri , muri iyi gahunda ibishanga bitanu byo Mu Mujyi wa Kigali bizagirwa ahantu habungabunga urusobe rw’ibinyabuzima , bizafasha kandi kurwanya imyuzure ndetse habe ahantu ho kwidagadura no gukorera ubukerarugendo, Imirimo yo gutunganya ibi bishanga bibiri imaze gutanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bitatu (3000) barimo urubyiruko rwavuye kugororerwa mu Bigo NgororaInishanga bitandukanye.
Hasuwe agace kazwi nka “Kicukiro Centre” ahari inzu nini irimo kubakwa n’umushoramari mu rwego rwo guteza imbere aka gace kuko aho yubatse hahoze amazu y’akajagari atajyanye n’igihe kugeza ubu iyi nzu y’ubucuruzi itanga ikizere ko izazamura iterambere ry’aha hantu.
Aba bayobozi kandi basuye Umushinga wa “Mpazi Rehousing Project” wo mu Gitega mu Karere ka Nyarugenge harebwa uburyo wahinduye agace kahoze ari amanegeka kuri ubu hakaba hari amazu ajyanye n’Igihe agaragaza ubwiza bw’Umujyi wa Kigali ndetse agatanga umutekano ku bahatuye , hakaba harebwaga uko umushinga nk’uyu wagezwa mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine asobanura umushinga w'amazu 528 i Gahanga

Irerero ryubatswe muri aya mazu meza y'i Gahanga rizafasha abana bato kwiga no kwidagadura

Iyo winjiye ahubatse aya mazu y'i Gahanga ubona ko ari amazu ajyanye n'icyerekezo cy'Igihugu

Aya mazu y'i Gahanga iyo uyarebera hajuru yubatse ku buryo butangaje

Igishanga cya Gikondo na Rwampara birimo gutunganywa ku buryo bugezweho

Gutunganya ibi bishanga bizafasha kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

Hejuru y'inyubako ndende y'ubucuruzi irimo kubakwa mu gace ka Kicukiro Centre

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'abarimo kubaka inzu y'ubucuruzi
