AMAFOTO: TUJYANE MU GISHANGA CYA RWAMPARA KIRIMO GUTUNGANYWA KU BURYO BUGEZWEHO

Igishanga cya Rwampara ni kimwe mu bishanga 5 biri ku buso bwa hegitari 408 birimo kuvugururwa mu Mujyi wa Kigari hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kurwanya Ibiza, imyuzure, Gutanga umwuka mwiza mu Mujyi wa Kigali ndetse no kongera ubuso bw’ahakorerwa ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Ibikorwa byo kuvugurura ibi bishanga kandi bikaba biri muri gahunda ya Leta yiswe RUDP II, ari yo gahunda yo guteza imbere Imijyi mu cyiciro cyayo cya II. Igishanga cya Rwampara giherereye hagati y’Akarere ka Kicukiro na Nyarugenge by’umwihariko hagati y’Imirenge ya Kigarama na Nyamirambo.

Abaturage baturiye iki gishanga kuri ubu kirimo kuvugururwa bagaragaza ko bishimiye gahunda ya Leta yo kuvugurura ibishanga kuko by’umwihariko aha Rwampara hakundaga kwibasirwa n’imyuzure ndetse bagahora bikanga ko ruhurura zihari zakuzura zikaba zabatwara .

Uretse ikibazo cy’imyuzure kandi igishanga cya Rwampara cyarimo umwanda wangiza ibidukikije kuko hari abitwikiraga ijoro bakahamena imyanda ariko imitunganyirize y’iki gishanga igaragaza ko ibi bikorwa bibi byose bigiye kuba amateka hagasigara ari igicumbi cy’ubukerarugendo, imigezi itemba neza ndetse n’ibiti gakondo bimwe byari byaratangiye gucika.

Igishanga cya Rwampara kizaba kirimo inzira z'abanyamaguru zitunganyijwe neza

Back