AMATORA Y’ABAJYANAMA BAHAGARARIYE AKARERE .
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024 , mu Karere ka Kicukiro habaye amatora y’abajyanama babiri bahagarariye Akarere ka Kicukiro mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Mbere y’uko amatora nyirizina atangira, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora Umwali Carine yasabye inteko itora ndetse n’abakandida kugira ubushishozi kugira ngo batore abakandida bazagirira akamaro abaturage b’Akarere ka Kicukiro ndetse n’Umujyi wa Kigali muri rusange.
Igikorwa cy’amatora kikaba cyasojwe hatowe Tsinda Aimé wagize amajwi 79/126 ndetse na Nyinawinkindi Liliose Larisse wabonye amajwi 63/126.

Tsinda Aimé hamwe na Nyinawinkindi Liliose Larisse batsinze amatora

Abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora barahira mbere y'uko amatora atangira

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Antoine MUTSINZI yakurikiranye amatora

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora Umwali Carine ageza ijambo ku nteko itora

Igikorwa cyo kubarura amajwi

Abakandida Umunani ni bo bahatanaga muri aya matora

Abagize inteko itora bitabiriye ku bwinshi