BA NOTERI BIKORERA BASABWE KUGIRA UBUNYAMWUGA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine, abiherewe ububasha na Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, yakiriye indahiro za ba Noteri 9 bikorera.

Ubwo yakiraga indahiro z’aba ba Noteri nk’uko biteganywa n’itegeko, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yabasabye kugira ubunyamwuga mu kazi kabo bubahiriza ibikubiye mu ndahiro barahiye ndetse bagaharanira gutanga ibisubizo birambye ku babagana , yagize ati: “Muri iki gihe turimo kubona ibibazo by’abaturage bifitanye isano n’amakimbirane y’ubutaka ndetse no kugurisha ibintu bitandukanye hatisunzwe amategeko bikagira ingaruka mu makimbirane y’abaturage , turabasaba kurushaho gufasha aba baturage binyuze mu bukangurambaga ndetse n’igihe mu bafasha gusinya amasezerano hakabaho kubagira inama y’uburyo bakwirinda amakimbirane”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yibukije ko imikorere ya ba Noteri  inyuze mu mucyo iziba icyuho cya ruswa ndetse nibindi bikorwa bidateza imbere abaturage.

Back