GAHANGA: ABAYOBOZI B’INGO MBONEZAMIKURIRE BIBUKIJWE KWIMAKAZA ISUKU AHO BAKORERA
Ibi byagarutsweho mu bugenzuzi bwakozwe n'Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga ku bufatanye n’Ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro ubwo basuraga zimwe Ngo Mbonezamikurire y’abana bato hagamijwe kureba imyigire y’abana, ubwitabire, isuku ndetse n’uburyo bahabwa amafunguro.
Ingo Mbonezamikurire zasuwe harimo : Wisdom Community ECD, Light and Shine Community ECD, Star Light Academy ECD, Ability ECD ndetse na Kuraneza Community ECD.
Abayobozi b’izi Ngo Mbonezamikurire basobanuriwe amategeko n’amabwiriza bigenga Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ndetse n’ingamba zifatwa iyo hari amabwiriza atubahirijwe, basabwe kwimakaza by’umwihariko isuku y’aho bakorera ndetse bakanayitoza abana baharererwa kuko nk’igihe bateguye amafunguro adafite isuku ashobora kugira ingaruka mbi ku bana, bibutswa isuku y’ubwiherero ndetse bagakorana bya hafi n’Ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge igihe bafite imbogamizi.
Mu Murenge wa Gahanga hari Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 77 naho mu Karere ka Kicukiro muri rusange hari Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 362.