GAHANGA: HAFUNGUWE URUGANDA RWA MBERE MU RWANDA RUKORA IBIRAHURE
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gahanga hafunguwe ku mugaragaro uruganda rukora ibirahure, iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine ndetse hakaba hari Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda Khalid Musa Dafalla Musa.
Uru ruganda rwitwa “Silverback Glass Processing” rufite ikoranabuhanga rigezweho rituma rukora ibirahure byifashishwa mu bwubatsi bifite ibipimo mpuzamahanga ndetse Ubuyobozi bw’uru ruganda bukaba bwatangaje ko ari rwo rwa mbere mu Rwanda mu gukora ibirahure biri kuri uru rwego.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Uru ruganda ruzanye ikoranabuhanga, ubumenyi bushya, rugiye gutanga akazi, rugiye kugabanya umubare w'ibitumizwa hanze, ibi kandi biri muri gahunda y'icyerekezo cy'Igihugu”.
Yanijeje Ubuyobozi bw’uru ruganda ubufatanye bw’Akarere mu rwego rwo kwagura imikorere kugira ngo rurusheho kugera ku ntego zarwo.