GAHANGA: IMIRYANGO 2 YOROJWE INKA

Imiryango 2 yo mu Murenge wa Gahanga yorojwe Inka muri gahunda ya “Girinka”. Iki gikorwa kikaba cyayobowe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Madamu HUSS Monique 

Iyi gahunda yateguwe n'Umufatanyabikorwa w'Akarere “New Jerusalem Church” mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage, aho abahabwa Inka basabwa kwitura bagenzi babo kugira ngo ibibazo bifitanye isano n'ubukene bibonerwe ibisubizo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Madamu HUSS Monique yabwiye abaturage bahawe Inka ko , iyi gahunda yateguwe n'Ubuyobozi bukunda abaturage ati" Murabizi ko dukunda kuvuga ngo “Umuturage ku isonga” ibi rero nicyo bisobanuye , Ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwarabatekereje bubona ko mukeneye Inka kugira ngo imibereho yanyu irusheho kuba myiza, turabasaba ko izi Nka mwahawe muzorora neza mukazirinda inzara, mukazivuza ndetse aho mugize ikibazo mukatubwira kugira ngo zibagirire umumaro".

Yavuze kandi ko hari urutonde rwakozwe rw'abaturage bazahabwa Inka ku buryo ababaruwe bose bazagenda borozwa mu bihe bitandukanye.

Back