GAHUNDA YA “TWIBATURE MUSA” YAKOMEREJE I MBABE NA RUSHESHE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Masaka hakomeje ubukangurambaga bwiswe “Twibature MUSA” bugamije gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “ Mituweli”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka NDUWAYEZU Alfred hamwe n’itsinda ry’Umurenge rikurikirana iyi gahunda ryasuye Utugari twa Rusheshe na Mbabe mu rwego rwo kureba uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zirimo kudindiza abaturage kwishyura umusanzu wa “Mituweli”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yibukije abaturage  ndetse n’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Umurenge ko iki gikorwa kireba buri wese kuko nta terambere ryagerwaho igihe abaturage barwaye ariko ntibivuze , ati : “Twibature MUSA, ni gahunda twatangije mu rwego rwo kwihutisha ibipimo by’abaturage bishyura ubwisungane mu kwivuza, kuva dutangiye iyi gahunda bigaragara ko irimo gutanga umusaruro ariko haracyari icyuho kuko tutaragera ku 100% kandi niyo ntego, turasabwa rero gushyiramo imbaraga”.

Abatwarasibo by’umwihariko basabwe kwegera abaturage urugo ku rundi bakabasobanurira ibyiza byo kugira Mituweli ndetse ahagaragaye imbogamizi bakihutira kubigaragaza muri Raporo.

Back