GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO YATANGIJWE KU MUGARAGARO
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro hatangijwe gahunda y’Intore mu biruhuko” aho yatangirijwe mu Murenge wa Gatenga ahazwi nko kwa “Carlos”.
Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine ari kumwe na Depite Vanessa Gashumba, urubyiruko ruturuka mu bice bitandukanye by’uyu Murenge ndetse n’ababyeyi.
Mu gutangiza iyi gahunda ,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye urubyiruko ruri mu biruhuko rwitabiriye ndetse n’ababyeyi babo babahaye umwanya wo kwitabira, asaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Gahunda y’intore mu biruhuko igamije kubungabunga ubuzima bw’abana n’urubyiruko yaba abiga n’abatiga, barindwa ingeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge,Gushorwa mu buraya ndetse n’ibindi bikorwa bibi byangiza ubuzima bwabo ndetse n’ejo heza habo.
Iyi gahunda mu Karere ka Kicukiro izajya ikorwa 3 mu cyumweru by’umwihariko ku wa mbere, ku wa Gatatu no kuwa Gatanu.



