GIKONDO: ABAYOBOKE B’AMADINI N’AMATORERO BASABWE KUNGA UBUMWE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025, Abayoboke b’itorero “Église Méthodiste Libre au Rwanda” bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye kuri Katedarali (Cathedral) ya Gikondo hibukwa abari abakozi ndetse n’Abatutsi biciwe muri uru rusengero muri Jenoside.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi NGABO Brave Olivier wari umushyitsi mukuru yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwabibye urwango mu Banyarwanda .
Gusa yavuze ko n’ubwo ubutegetsi bubi bworetse Igihugu ariko u Rwanda rwabohowe n’abana barwo ndetse bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bakomeje kubaka Igihugu mu nzego zose, avuga ko Abanyarwanda ndetse n’isi bazirikana Ubutwari bwa RPF-Inkotanyi yahagaritse Jenoside.
Yasabye kandi abanyamadini kwigisha inyigisho zimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ndetse yibutsa Urubyiruko guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi NGABO Brave Olivier