GIKONDO :BAHIZE KWESA IMIHIGO BAHEREYE MU ISIBO

Kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu Murenge wa Gikondo habereye umwiherero wahuje Ubuyobozi bw’Umurenge hamwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo hagamijwe iterambere rusange ry’Umurenge.

Uyu mwiherero wabereye mu cyumba cy'inama cya Hotel Saint Vincent Pallotti , hakaba hagaragajwe ibyagezweho mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2024-2025 ndetse banategura ibizibandwaho mu mwaka wa 2025-2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gikondo NIYONKURU Emmanuel yibukije abitabiriye ko gushyira umuturage ku isonga biva mu mvugo bikajya mu bikorwa ati : “Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kwisuzuma tukareba uruhare rwa buri wese yaba abaturage, Ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa , ndizera ntashidikanya ko nidukomeza ubufatanya busanzwe buturanga tuzagera kuri byinshi, gushyira umuturage ku isonga ntabwo bikwiye kuguma mu mvugo gusa ahubwo bikwiye kugaragazwa n’ibikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kuzamura urwego rwa Serivisi dutanga”.

Yavuze ko kwesa imihigo bigomba gutangirira mu Isibo kuko iterambere ry’abaturage rireba buri wese,Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero ikaba yagiraga iti: “Umudugudu, Igicumbi cy’Imihigo n’ubukangurambaga”.

Back