GIKONDO: HAKEMUWE IKIBAZO CYARI KIMAZE IMYAKA 17

Mu rwego rwo gusuzuma no gukemura   ibibazo by'abaturage, Umuvunyi Mukuru  Nirere Madeleine hamwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine ndetse n’Itsinda riturutse mu Kigo cy’Igihugu cy’ubutaka basuye Umurenge wa Gikondo mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage bifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Kimwe mu bibazo by’ingutu byakemuwe ni icyari hagati y’umuturage witwa  UWAMAHORO Jeanne Marie Françoise na  RWIRASIRA Eugène cyari kimaze imyaka 17.

Nyuma yo gusesengura mu mizi iki kibazo, aba bayobozi bakaba basanze buri wese yararengereye undi maze bumvikanisha aba baturage ndetse hatangwa umwanzuro ko :

1.Buri wese yagumana imbibi ze hashingiwe ku bikorwa remezo bihari ntawe usenye;

2.Ku ruhande rw'Umuhanda ubatandukanya hemejwe ko bawuhuriraho bose;

3.Urukuta ruri hagati yabo bose biyemeje gufatanya kurwubaka neza mu rwego rwo kwirinda ko rwazagwira UWAMAHORO rukamuteza impanuka bakaba bahawe amezi 3 nyuma yo gufashwa n'abakozi b'Akarere n'Umurenge bashinzwe imyubakire mu kubaka urukuta rukomeye kandi rurambye.

Back