GIKONDO: HIBUTSWE ABANA N’ABAGORE BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatantadu tariki 21 Kamena 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gikondo habereye igikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi baruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gikondo aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine hamwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Monique Huss bunamiye abaharuhukiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n'Ubutegetsi bubi, ati: “ Kwica abana n'abagore ni ikimenyetso cy'umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi wateguwe n’ubutegetsi bubi, kubibuka rero ni ukubasubiza ubumuntu bambuwe n'abishi ariko nanone aya mateka Abanyarwanda twayakuyemo amasomo akomeye yo gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa”.

Yashimye kandi abana b'Abanyarwanda bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bakomeje no kubaka Igihugu.

Mu bundi butumwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yahaye abitabiriye iki gikorwa yibukije urubyiruko ko muri iki gihe hakigaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigakorwa binyuze mu mbuga nkoranyambaga , abasaba kutajenjeka kuko hari abashaka ko u Rwanda rwasubira mu icuraburindi, avuga ko urubyiruko rukwiye guhaguruka rukarwanya abagoreka amateka y’u Rwanda kandi rugasigasira ibyagezweho.

Back