GIRA WIGIRE: IMIRYANGO 64 YO MU MIRENGE YA MASAKA NA KANOMBE YOROJWE AMATUNGO MAGUFI

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gufasha iyi miryango 64 kwikura mu bukene aho borojwe amatungo magufi (Ihene), bikaba byakozwe mu rwego rw’ubufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’umufatanyabikorwa ADEF (Africa Development and Education Foundation)

Bwana NDABAKURANYE Said Umuyobozi w’umushinga ADEF wateye inkunga iki gikorwa yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda ya Leta yiswe “Gira Wigire” igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.

Yagize ati: “Mu bikorwa dusanzwe dufatanya n’Akarere harimo ibirebana no guhindura imibereho myiza y’abaturage kuko tuzi ko iterambere ry’Igihugu rihera ku muturage , twahisemo rero koroza imiryango 64 yo mu Murenge wa Masaka na Kanombe , tuboroza ihene kuko ari rimwe mu matungo atanga umusaruro kandi kuyorora bitagoye, ni itungo ridashobora kubuza umuntu gukora akandi kazi asanzwe akora kandi n’ibiyigendaho ni bike ugereranije n’andi matungo, icyo twifuza rero ni uko aya matungo mwayafata neza akabahindurira ubuzima kuko ariyo ntego yacu”.

Imiryango yorojwe amatungo magufi ariko yanasabwe kwirinda kubana nayo mu nzu kuko bihabanye n’amabwiriza agenga ubworozi.

Back