GS KIMISANGE: ABANYESHURI BASABWE GUKORANA UMURAVA IBIZAMINI BYA LETA

Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 09 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro kimwe n’ahandi mu Gihugu , abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro ibi bizamini byatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine ku Ishuri rya GS Kimisange. Mu butumwa yahaye aba Banyeshuri ubwo yatangizaga ibi bizamini ,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasabye abagiye gukora ibizamini kugira umurava kandi bakirinda gukopera.

Yagize ati: “Banyeshuri bana bacu, uyu munsi w’ibizamini ni umunsi w’amateka mu buzima bwanyu, uyu munsi ni umunsi wo kongera kwitekerezaho, ukamenya icyo uteganya ejo hazaza ndetse ukanategura icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwawe, ejo hazaza muzahageraho igihe muzaba mwatsinze ibizamini ,gutsinda ibizamini nabyo bisaba kuba warize neza kandi ntugire ubwoba ndetse ukirinda gukopera, turabasaba kugira umurava kandi tubifurije instinzi”.

Nyuma y’ubu butumwa , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere akaba yayoboye umuhango wo guha abanyeshuri ibizamini.

Back