GUSHIMIRA UMURINZI W’IGIHANGO KUBERA IBIKORWA BYIZA YAKOZE BYO GUHISHA ABATUTSI BAHIGWAGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MU KARERE KA KICUKIRO.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Urujeni Martine ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, inzego z’Umutekano bifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Masaka mu gushimira umurinzi w'Igihango no gusoza ibikorwa by'Urugerero rw’inkomezabigwi 9/2022;

bikaba byabanjirijwe no gutuza no kugabira Mukanshogoza Esperance wabaye Umurinzi w’igihango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari akiri muto ariko akabasha guhisha Abatutsi bahigwaga, akaba yahawe inzu yo guturamo bamugabira n'inka;

ibi bikorwa byagezweho ku bufatanye n’Abaturage b’Umurenge wa Masaka, abafatanyabikorwa barimo Believers Eastern Church, Reach the Children-Rwanda, STECOMA, Urugerero Inkomezabigwi 9/2022.

Umushyitsi Mukuru yashimye cyane Ibikorwa byakozwe n'Intore z' Inkomezabigwi 9/2022, abizeza ubufatanye , anabasaba gukomeza kuba intangarugero no gukomeza kwitabira gahunda za Leta no kugira urahe mu iterambere aho batuye, yashimiye umurinzi w'Igihango wubakiwe n'Intore hamwe n'abafatanyabikorwa kubera ibikorwa by' indashyikirwa bakoze;

VM yashimye cyane Ibikorwa byakozwe n'Intore z' Inkomezabigwi Abizeza ubufatanye, anabasaba gukomeza kuba Intangarugero, kwitabira gahunda za Leta no kungira urahe mu iterambere aho batuye.

Yashimiye umurinzi w' Igihango wubakiwe n' Intore hamwe n'abafatanyabikorwa kubera ibikorwa by' indashyikirwa byakozwe.

Ibi bikorwa byo gusoza Urugerero bikaba byakozwe mu Mirenge yose;

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, yabigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu yubakiwe umurinzi w’Igihango mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, ndetse no gusoza Itorero ry’urugerero Inkomezabigwi 9/2022 muri uyu Murenge wa MASAKA.

Yasabye abatuye Umujyi wa Kigali gukomeza kubaka ubumwe birinda icyabatanya kandi bakabirinda urubyiruko.

Yagize ati “Tukirinde urubyiruko rwacu kuko iyo abana bakora ibikorwa nk’ibi ngibi ni uko baba bafite ubushake bwo kubaka Igihugu cyabo no gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Asaba urubyiruko kwirinda icyabatandukanya asaba n’ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare mu kubibarinda kugira ngo Jenoside itazongere kubaho ukundi.

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo gukurikirana ibikorwa bya Mukancogoza Esperance mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatumye agirwa umurinzi w’igihango, akaba anabishimirwa.

Asobanura ko guhuza igikorwa cyo gutaha inzu yubakiwe Mukancogoza Esperance no gusoza urugerero rw’abasaga 82 biri mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rwigire ku barinzi b’igihango kuko basobanuriwe icyo kuba umurinzi w’igihango icyo aricyo.

Inzu yubakiwe Mukancogoza Esperance ifite ibyangombwa nkenerwa byose (Foto:Akarere ka Kicukiro)

Ibikorwa by’indashikirwa bakoze bakemera kwitandukanya n’abicaga, ahubwo bo bagahitamo guhisha Abatutsi, urubyiruko rukwiye kwigira kuri ubwo butwari ari na byo Igihugu uyu munsi kibifuriza”.

Ashimira urubyiruko rwasoje urugerero kuba rwaratanze amaboko ku nzu yubakiwe umurinzi w’igihango, akanashimira abafatanyabikorwa b’Akarere batanze ubushobozi kuri icyo gikorwa.

Mukancogoza Esperance umukecuru ubu amaze kugira imyaka 52, ni umurinzi w’igihango, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 22.

Atangaza ko icyatumye ashobora guhisha Abatutsi kandi yari amaze umwaka umwe ashatse mu Kagari ka Ayabaraya, abikomora ku burere yahawe n’ababyeyi be.

Muri Jenoside yashoboye guhisha Abatutsi 10 kandi bose bararokoka. Ahamya ko yabashakiye ibibatunga mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugeza ubwo Inkotanyi zageraga mu gace ka Masaka ziturutse mu karere ka Rwamagana.

Yishimira ko yubakiwe inzu, agasaba urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubugira neza, kandi rukarangwa na Ndi Umunyarwanda.

Ndikubwimana Jean D’Amour, wavuze mu ijambo ry’abarangije urugerero, yavuze ko iyo urugerero rutabaho batari kuzagira ibyishimo nk’intore kuko ngo urugerero barwigiyemo byinshi bibafasha kwitwara neza muri sosiyete nyarwanda.

Ati: “Ku rugerero twatojwe gukunda igihugu no kukitangira igihe bibaye ngombwa. Twubakiye abaturage imirima y’igikoni, ubwiherero ndetse n’inzu y’umukecuru warokoye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burabarura ubwiherero busaga 600 bwubatswe n’urubyiruko rwari ku rugerero inkomezabigwi 9/2022.

Rwagize uruhare mu kugarura mu ishuri abana 354. Urubyiruko rwakoze ubukangurambaga mu baturage basaga ibihumbi 12. Rwanigishije abakuze 115 batazi gusoma no kwandika,rwakanguriye abantu kujya muri EJO-HEZA.

Abaturanyi ba Mukancogoza bamuremeye (Foto:Akarere ka Kicukiro)/ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka bwana Nduwayezu Alfred.

Mukancogoza Esperance yagabiwe inka (Foto: Akarere ka Kicukiro)

Inzu yubakiwe Mukancogoza Esperance wabaye umurinzi w’igihango mu Murenge wa Masaka (Foto: Akarere ka Kicukiro)


 Inzego z’umutekano zitabiriye ibikorwa byo gutaha inzu yubakiwe Mukancogoza (Foto:Akarere ka Kicukiro)

Mukancogoza Esperance yashimiye Perezida wa Repubulika n’Abaturage b’Umurenge wa Masaka avuga uburyo yishimiye ko yubakiwe inzu asaba urubyiruko kurangwa na Ndi Umunyarwanda (Foto:Akarere ka Kicukiro)

Intore z’INKOMEZABIGWI 9/2022 bakora akarasisi imbere y’Abatoza bayobowe na Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage (Foto: Akarere ka Kicukiro)

Hashimiwe abatari bazi gusoma no kwandika, ubu bakaba barabimenye (Photo: Akarere ka Kicukiro)

Gushimira abize gusoma no kwandika (Photo: Akarere ka Kicukiro)

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro madamu Umutesi Solange ashimira abize gusoma no kwandika bakaba barabimenye(Photo: Akarere ka Kicukiro)

Uhagarariye RNP ashimira abize gusoma no kwandika bakaba barabimenye (Photo: Akarere ka Kicukiro)

Back