GUTANGA IMPAMYABUMENYI KU BARANGIJE AMASOMO Y'UBUMENYINGIRO MURI KICUKIRO WOMEN TVET CENTER

Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu bushyigikiye iterambere ry’umwana w’umukobwa ndetse n’umugore by’umwihariko abasaga 208 barangije amasomo y’ubumenyingiro muri Kicukiro Women TVET Center.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi Solange, yabigarutseho mu muhango wo gusoza amasomo y’ubumenyingiro ku bakobwa babyariye iwabo.

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, yagaragaje ko ubuyobozi bw’igihugu bushyigikiye abagore mu kwiteza imbere (Foto Akarere ka Kicukiro)

Umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi witabiriwe n’inzego z’abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu n’ababyeyi b’abanyeshuri kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, Iki Kigo kikaba giherereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Umutesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, yabwiye abarangije amasomo y’ubumenyingiro ko icya mbere ari ukubahumuriza nubwo baba barahuye n’ibibazo ariko ko hirya y’ubuzima, ubuzima bukomeza.

Yagize ati “Uyu munsi bariyubatse, bagaruriwe icyizere kuko bize gutunganya ubwiza bw’imisatsi, inzara n’ibindi, ubu ku isoko ry’umurimo bazibeshaho.

Dufite ubuyobozi bwiza bubahumuriza, bubakomeza, bubashyigikiye, bubakunda, na bo bitinyuke bumve ko bashobora kuzuza inshingano zindi z’ubuzima ariko nawe ukanibeshaho ukiteza imbere”.

Uwamahoro Hasha yishimiye kuba yabonye impamyabumenyi yakuye muri Women Training Center mu kigo cya Kicukiro TVET gikurikiranwa n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Avuga ko yabyaye umwana afite imyaka 16 ubu akaba afite abana bane n’umugabo. Ahamya ko akibyara ubuzima bw’ishuri bwahise buhagarara.

Yakomeje avuga  ko nyuma yaje gutekereza kwiga amasomo y’umwuga.

Ati “Naricaye ndavuga nti kubaho nta mwuga nta kintu byaba bimfashije nk’umubyeyi, niyo mpamvu navuze nti reka nge kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi, inzara n’ibindi”.

Avuga ko nabona ubushobozi na we azishingira inzu itunganya ubwiza bw’imisatsi kandi akigisha n’abandi bakiteza imbere.

Uzamukunda Suzan na we warangije amasomo y’ubumenyingiro, avuga ko yarangije amashuri yisumbuye agahitamo gukomeza amasomo y’ubumenyingiro ajyanye n’umwuga w’ubudozi.

Avuga ko yatangiye kubona ibiraka byo kudodera abantu akaba yaratangiye gukirigita ifaranga.

Ati “Nkunda gukoresha amaboko yanjye nkumva ko ibyo nkoze cyangwa ibyo nkuye mu byo nakoze ari ishema kuri njye, niyo mpamvu nahisemo kwiga ubudozi kandi narimbikunze”.

Murebwayire Jeanne d’Arc wize kudefuriza avuga ko amaze kwiteza imbere akaba ari mu matsinda yo kwizigama.

Murebwayire Jeanne d’Arc yatangiye kwiteza imbere akaba anizigamira muri gahunda ya Ejo Heza (Foto Akarere ka Kicukiro)

Ahamya ko mu mafaranga avana mu mwuga yize, ayifashisha mu kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, akanishyura Mutuelle de Sante n’ibindi.

Ati “Ubu mfite imashini yogosha imfasha mu gukemura ibibazo byo mu rugo. Ikindi n’uko umugabo wanjye adashobora kwica inzara mpari”.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibyiciro abanyeshuri baturukamo ari iby’abanyeshuri abenshi baba baragize ibibazo byatumye batarangiza amashuri yabo.

Abiga muri Kicukiro Women TVET Center si abo muri Kicukiro gusa , ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahamije ko abahiga baturuka mu Gihugu hose kandi bakigira Ubuntu.  

Abanyeshuri 208 nibo basoje amasomo y’ubumenyingiro (Foto Akarere ka Kicukiro)

Abahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye kurushaho kwiteza imbere (Foto Akarere ka Kicukiro)

Umuyobozi muri MIGEPROF madame Umutoni Aline atanga impamyabumenyi

Hari n’abahungu biganaga na bashiki babo bahawe impamyabumenyi (Akarere ka Kicukiro)

Ibyo big muri KICUKIRO WOMEN TVET CENTER (KWTC) Photo:Akarere ka Kicukiro

Iyo bari mu mirimo y’amaboko  (Akarere ka Kicukiro)

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange ari kumwe n’Umuyobozi muri MIGEPROF madame Umutoni Aline, abayobozi ba CNF batangiza umwiyereko w’abanyeshuri bagiye guhabwa impamyabumenyi (Akarere ka Kicukiro)

 

 

Back