I MBABE HATEWE IBITI BIRENGA IBIHUMBI 6000 MU RWEGO RWO KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, mu Karere ka Kicukiro habaye umuganda wihariye ugamije kongera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ibibazo by’ihumana ry’ikirere, uyu muganda ukaba wabereye mu Kagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka ahatewe ibiti birenga ibihumbi 6000.
Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel wanasabye abaturage kurushaho gutera ibiti aho batuye by’umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kugera mu Ukuboza.
Yagize ati: “Murabizi ko muri iki gihe cy’Ukwezi k’Ukwakira kugera mu Ukuboza ari igihe cyiza cy’imvura bityo ukaba ari umwanya mwiza wo gutera ibiti aho mutuye kandi mukibanda ku biti by’imbuto kuko bidufasha kwihaza mu biribwa kandi bikadufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”.
Yanasabye abaturage kandi kurinda ibiti byatewe ku musozi wa Mbabe babirinda kwangirika buri wese igiti akagifata nk’icye cyane ko Umujyi wa Kigali ufite intero igira iti : “Igiti cyanjye”.
Uyu muganda kandi witabiriwe na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Gao Wenqi wari kumwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa.
