IBIGO BY’IMALI BIRIBUTSWA KUNOZA SERIVISI

Ibi byagarutsweho, kuri uyu wa Kane mu nama yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali izwi nka “AFF”( Access to Finance Forum).Iyi nama yebereye mu Karere ka Kicukiro ikaba yayobowe  n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, URUJENI Martine . 

Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ibikorwa Rusange mu Karere ka Kicukiro MURENZI M. Donatien, Abakozi bakora mu Ishami ry’Iterambere ry'Ubukungu  ku Mujyi wa Kigali no  mu Turere ( Kicukiro, Gasabo ,  Nyarugenge) , no Mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali, Abahagarariye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Abayobozi ba  SACCO,  NCPD, BDF, CNJ,CNF na PSF  ku rwego rw’Akarere .

Ingingo z’ibanze zaganiriweho zikaba zibandaga ku birebana  n’Imali, Kurengera Umuguzi, Imikorere ya SACCO n’ibindi bigo by’imali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, yibukije Abayobozi b’Ibigo by’Imali kurushaho kunoza Serivisi batanga kuko gahunda y’ubukungu busaranganyijwe idashobora kugerwaho ngo abaturage batere imbere badakoresha Ibigo by’Imali kandi ko ibi bigo nabyo igihe bidatanga Serivisi nziza byagora abaturage kubyitabira.

Gahunda yo gukorana n’Ibigo by’Imali mu Karere ka Kicukiro imaze gutezwa imbere harebwa uburyo abaturage bahabwa Serivisi nziza kandi yihuse ndetse kugeza ubu SACCO z’Imirenge zikaba zaribumbiye hamwe zikora SACCO imwe mu Karere kose, ibi nabyo bikaba birimo gutanga umusaruro kuri Serivisi z’Imali.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza, URUJENI Martine aganira n'abayobozi b'Ibigo by'Imali

Back