ICYUMWERU CYO KURWANYA MARALIYA CYASOREJWE I KAGASA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kamena 2025, abaturage b'Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga ku bufatanye n'umuryango "Strive Foundation Rwanda" bakoze umuganda usoza icyumweru cyahariwe kurwanya Maraliya, bakaba bibanze ku gukuraho ibihuru n'ibizenga by'amazi bikikije ingo kuko ari byo byorora imibu itera iyi ndwara.
Ibikorwa by’ubukangurambaga bwo Kurwanya Maraliya birimo gukorwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’iyi ndwara burimo kugaragara hirya no hino akaba ariyo mpamvu yatumye Akarere hamwe n’abafatanyabikorwa bongera ingamba zo kuyirwanya.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca wifatanyije n’abaturage mu muganda yagize ati: “Mu karere kose turi mu bukangurambaga bwo kurwanya Maraliya, iyo mukurikiye amakuru mwumva ko Akarere ka Kicukiro kari mu Turere twibasiwe na Maraliya, aha rero ntabwo tugomba kwicara kuko Maraliya ni indwara mbi izahaza uyirwaye kandi ikadindiza iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange, aha rero ndabibutsa ko nubwo dusoje iki cyumweru ariko kurwanya Maraliya bidahagaze ahubwo turakomeza gusukura aho dutuye, turyama mu Nzitiramibu ndetse igihe ugize ikibazo ukihutira kugana Umujyanama w’ubuzima”.
Abaturage kandi bibukijwe Kwishyura Mituweli kugira ngo igihe umuntu arwaye ajye abasha kujya kwa muganga nta mbogamizi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca yibukije abaturage gukaza ingamba zo kurwanya Maraliya


