IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2026 A CYATANGIYE
Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025, mu Karere ka Kicukiro hatangiye ku mugaragaro Igihembwe cy’ihinga cya 2026 A, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Masaka mu gishanga cya Rugende aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine yafatanyije n’abahinzi gutera imbuto y’ibigori izwi nka RHM 1407 yatewe ku buso bwa Hegitari 15 .
Mu butumwa yagejeje ku bahinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasabye abahinzi gukora ubuhinzi bugendanye n’igihe ntibategereze imvura ahubwo bagatangira gukoresha uburyo bwo kuhira kuko ari bwo butanga ikizere .
Yagize ati “Muri iki gihe mubona ko dufite ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ibi rero bituma hari igihe utegereza wizeye ko imvura igiye kugwa bikarangira itaguye uko wabitekerezaga, bigatuma urara ihinga cyangwa waba waranateye imyaka igahera mu butaka, aha rero dukwiye gutangira gushyira imbaraga mu buryo bwo kuhira kuko burizewe kandi butanga ikizere”.
Yanibukije kandi abahinzi guhinga ubuso bwose buhingwa ndetse bagakoresha imbuto z’indobanure kandi bagakoresha ifumbire.


