IGITONDO CY’ISUKU :GAHUNDA IMAZE KUBA UBUKOMBE MU KARERE KA KICUKIRO
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kicukiro , abaturage bazindukiye muri gahunda y’Akarere izwi nk’Igitondo cy’isuku igamije kwimakaza isuku mu Midugudu yose.
Gahunda y’Igitondo cy’isuku ikorwa buri munsi mu Midugudu yose ikibanda ku gusukura aho abantu batuye, aho bakorera ndetse no mu mihanda migenderano, gusa kuri ubu mu rwego rwo guhangana n’ibiza ndetse n’ingaruka zabyo abaturage barimo no gusibura inzira z’amazi hagamijwe gukumira ko amazi y’imvura y’itumba abura aho anyura akaba yakwangiza imihanda , amateme ndetse n’amazu abantu batuyemo.
Muri iki gihe kandi mu Karere ka Kicukiro kimwe n’ibindi bice by’Igihugu harimo kugaragara ubwiyongere bwa Maraliya, abaturage bazindukira mu gitondo cy’isuku bareba niba nta bihuru n’ibigunda bikikije ingo, ibinogo birekamo amazi byose bigatunganywa kugira ngo bitaba indiri y’imibu.