IKIRARO CY’ABANYAMAGURU KIGIYE GUHINDURA UBUZIMA BW’ABATUYE UMUDUGUDU WA BIGO MU MURENGE WA GATENGA

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeli 2025, mu Murenge wa Gatenga , Akagari ka Nyarurama , Umudugudu wa Bigo hafunguwe ku mugaragaro Ikiraro cy’abanyamaguru kitezweho guhindura imibereho y’abatuye uyu Mudugudu , iki kiraro kikaba cyafunguwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, HUSS Monique.

Abaturage b’Umudugudu wa Bigo bari bamaze igihe bafite ikibazo cy’imigenderanire na bagenzi babo bo mu yindi Midugudu kuko aka gace batuyemo kanyuramo ruhurura zagiye ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere bituma biyubakira ibiraro ariko nabyo byagiye bitwarwa n’amazi.

Ibi byatumaga abaturage bahora bahangayitse kuko akenshi iyo abana bahanyuraga bagiye ku ishuri habaga hari impungenge ko bashobora kugwa muri ruhurura bakaba bahaburira ubuzima, uretse n’abana kandi n’abantu bakuru byari bigoye ko bahanyura , gusa kuri ubu iki kibazo cyabaye amateka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije , HUSS Monique afungura iki kiraro yagize ati: “Dushimiye mbere na mbere abaturage b’uyu Mudugudu ko n’ubwo bari bafite iki kibazo ariko bagiye bishakamo amikoro bagakora umuganda bakubaka ikiraro nubwo kitabaga kiri ku rwego rwiza, ikindi tubashimira ni uko baduhaye amakuru bakatugaragariza imbogamizi bafite natwe tugashaka abafatanyabikorwa tukaba twishimiye ko ikibazo cyari gihari tugikemuye, turashimira kandi abafatanyabikorwa bacu bumvise imbogamizi z’abaturage bakadufasha kubaka iki kiraro, ndabasaba ko muzagifata neza ndetse uwo mubonye ashaka kucyangiza mukabibwira Ubuyobozi”.

Iki Kiraro kikaba cyarubatswe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’umushinga “Bridge to Prosperity”. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije, HUSS Monique (Hagati) ari kumwe n'abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iki Kiraro.

Back