IMBONI Z’IMPINDUKA MU RUGAMBA RWO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere , Intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu , Minisiteri y’umutekano imbere mu Gihugu, Inzego z’Umutekano (Polisi na DASSO) ndetse n’Urubyiruko rwasoje amasomo y’igororamuco mu Kigo cya I Wawa (Imboni z’Impinduka) harebwa uruhare rwabo mu Kurwanya ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwitabiriye rusanzwe rufite ibikorwa by’iterambere bakora mu Mirenge ya Masaka, Gatenga na Gahanga ariko ibikorwa byabo bikaba bidashobora gutera imbere mu gihe haba hari bagenzi babo bagikoresha ibiyobyabwenge.

Uru rubyiruko rwashimiwe impinduka bamaze kugaragaza kuva basoje amasomo y’igororamuco ariko basabwa kutirara kuko igihe bakwisanga mu byaha n’ubundi bashobora kujyanwa kugororwa, ibi bikadindiza ubuzima n’iterambere ryabo kandi hari ubumenyi bwinshi bakuye I Wawa bakabaye babyaza umusaruro bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwabizeje gukomeza kubaba hafi mu mishinga yabo, abafite Koperative zikongererwa ubushobozi , abatazirimo nabo bagafashwa kwishyira hamwe ndetse abafite ibibazo byo kutagira akazi kajyanye n’ibyo bize nabo bakegera Ubuyobozi bw’Umurenge bukabafasha.

Back