IMIRIMO YO KUBAKA IKIRARO CYA KAJEKI IGEZE KURI 95%

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yakurikiranye  ibikorwa byo kubaka Ikiraro gihuza Umurenge wa Kanombe na Niboye ahazwi nka Kajeki.

Iki kiraro cyari cyarangiritse ndetse bibangamira urujya n’uruza rw’abaturage bambukiranya iyi Mirenge berekeza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aha kandi hari ikibazo cy’ishuri ryegereye iki Kiraro nabyo byateraga impungenge ko hari abana bashobora kugwamo.

Muri Werurwe 2025 nibwo hatangijwe ibikorwa byo gusana iki kiraro muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije guhindura imibereho y’abaturage aho insanganyamatsiko yari “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.

Kuri ubu Imirimo yo kubaka iki kiraro igeze kuri 95%, bikaba biteganyijwe ko iki kiraro kizafungurwa mu ntangiriro za  Nyakanga 2025.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro(Hagati) MUTSINZI Antoine areba aho ibikorwa byo kubaka Ikiraro bigeze

Uko Ikiraro cya Kajeki kizaba kimeze nikimara kuzura 

Ubwo Ikiraro cya Kajeki cyatangiraga gusanwa muri Werurwe 2025

Back