IMIRYANGO ISHINGIYE KU MYEMERERE YIYEMEJE KUGIRA URUHARE MU KURWANYA INDWARA Z’IBYOREZO
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro hakomeje amahugurwa y’iminsi 2 yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda), hagamijwe guhugura abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Kicukiro ku ngamba zo gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo.
Aya mahugurwa arimo kwibanda ku gukumira ibyozero nk’ubushita bw’inkende, Marburg ndetse n’ibindi byorezo bishobora kwibasira imbaga bikadindiza iterambere ry’abaturage ndetse n’ubuzima muri rusange.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro Karungi Rebecca, yibukije abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ko uruhare rwabo ari ingenzi cyane mu bukangurambaga bwo gukumira ibyorezo.
Yagize ati: “Mu gihe gishize muziko twagize ikibazo cy’ibyorezo bya Mpox na Marburg, ariko ubufatanye bw’inzego zose namwe murimo bwatumye dutsinda ibi byorezo, gusa ndabibutsa ko tudakwiye kwirara ari nayo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abayoboke b’amadini n’amatorero muyoboye basobanukirwe uburyo bwo kwirinda no gukumira ibyorezo, tuziko ijwi ryanyu rigera kure kandi ubufatanye bwacu nizo mbaraga zacu”.
Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere kandi banasabwe kugira uruhare mu bukangurambaga burimo gukorwa mu Karere bwo kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.


