Inama y'Umutekano yaguye y'ukwezi kwa Nzeri 2022

Mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa kane taliki ya 20 Ukwakira 2022 hateranye inama y’umutekano yaguye igaragaza uko umutekano uhagaze mu Karere ka Kicukiro.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko umutekano w’Abatuye Akarere ka Kicukiro uhagaze ndetse n’ibyabo, iyi nama yari iyobowe na Madamu Umutesi Solange Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro arikumwe n’abagize Inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’Akarere, aho barebeye hamwe uko umutekano wagenze muri uku kwezi kwa Nzeri 2022, no gufatira hamwe ingamba kuri gahunda zitandukanye muri uku kwezi k’Ukwakira 2022.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Kicukiro SSP Masozera Jeannette yavuze ko umutekano wifashe neza mu Karere ariko avuga ko hakirimo ibisigisigi by’ubujura, ibiyobyabwenge no gukubita no gukomeretsanya.

Uwamahoro Christine Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Kicukiro yasabye abagize inama y’Umutekano yaguye yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano zikorera kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku Mirenge ubufatanye kugirango uru rwego rurusheho kuzuza inshingano zarwo.

Madamu Umumararungu Marie Rose Procureur en Chef w’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kuzajya bafata igihe cyo gusobanurira abitegura kubana byemewe n’amategeko, itegeko rigenga abashyingiranywe.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo ubufatanye bw’inzego zitandukanye zikorera mu Karere hatangwa amakuru ku kibazo cyose kigaragaye, kurwanya inzoga z’inkorano, kurwanya ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe, kugaragaraza umubare w’abanyerondo muri buri mudugudu no gukurikinara imikorere y’irondo, n’ibindi.

Inama y’umutekano yaguye yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere madamu Umutesi Solange yasoje inama y’Umutekano yaguye ashimira cyane ubufatanye mu gukomeza kwicungira umutekano w’abantu n’ibintu, asaba ko inzego nta kwirara ahubwo hakomeza gukazwa ingamba zo kuba maso no kumenya icyahungabanya umutekano cyose, amakuru akajya ahita asangirwa kugira ngo gikumirwe hakiri kare.

Back