INAMA Y’UMUTEKANO Y’AKARERE: ABAYOBOZI BASABWE KWIBUTSA ABATURAGE GUTANGIRA AMAKURU KU GIHE
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama y’umutekano y’Akarere yaguye yitabiriwe n’Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere, Inzego z’umutekano zikorera mu karere ndetse n’Abanyamanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari.
Iyi nama Ngarukacyumweru yibanze ku kugaragaza uko umutekano uhagaze muri rusange no gufata ingamba ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine wayoboye iyi nama yibukije abitabiriye ko nta terambere rishoboka igihe hakigaragara imbogamizi ku mutekano ati: “Iyo tuvuze ngo Umuturage ku isonga tuba dusobanuye ko umuturage akwiye kubaho neza kandi agahabwa Serivisi nziza n’ubuyobozi, ibi birimo umutekano w’abantu n’ibyabo, imibereho myiza y’aho batuye, isuku, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye, gusa haracyagaragara ibibazo bitandukanye birimo abana bata ishuri, abari mu mihanda, ubusinzi n’ibindi byinshi, aha rero turasabwa gufatanyiriza hamwe by’umwihariko tukarushaho kwegera abaturage kugira ngo igihe bagize icyo babona kibangamiye umutekano batubwire”.
Muri iki gihe, mu Karere ka Kicukiro harimo gukorwa ubugenzuzi buhuriweho bw’isuku muri Hoteli, Utubari, Amacumbi n’izindi Serivisi zakira abantu; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko n’ubwo ubu bugenzuzi buzasozwa kuri uyu wa 16 Gicurasi ariko ubugenzuzi bwihariye buzakomeza ndetse ahagaragaye umwanda hagafatirwa ingamba zirimo n’ibihano ku bahakorera.


