INDANGAMUNTU NKORANABUHANGA: KWEMEZA IMYIRONDORO NO KWIFOTOZA BYATANGIYE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kicukiro hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo Kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage mu rwego rwo kubaha Indangamuntu Nkoranabuhanga, iki gikorwa kikaba kirimo kubera mu Mirenge ya Niboye, Kicukiro ndetse na Kagarama.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine witabiriye iki gikorwa aho yuzurije imyirondoro akanifotoreza kuri Site ya Gatare mu Murenge wa Niboye yasabye abaturage bose kwitabira kuko iyi Ndangamuntu Nkoranabuhanga ari nziza kuko idatakara , igakosorwa byoroshye kandi ntibisaba ko umuntu ayitwaza aho agiye ndetse ikaba ari Indangamuntu ihabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka.
Dore Site zirimo gukoreshwa muri iki gikorwa mu Mirenge ya Niboye, Kicukiro na Kagarama:
Umurenge wa Niboye:
Umurenge wa Kicukiro :
Umurenge wa Kagarama:
Ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora muri iyi Mirenge bizasozwa Tariki 15 Gashyantare 2026.