INDWARA YA MARALIYA IRACYAHARI, ABATURAGE BARASABWA GUKAZA INGAMBA Z’UBWIRINZI
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama Ngarukagihembwe ihuza Akarere n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo kurwanya Marariya, abitabiriye bakaba biyemeje kongera ubukanguramba n’izindi ngamba z’ubwirinzi.
Iyi nama yageguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’Umufatanyabikorwa “Strive Foundation Rwanda” ikaba ihuza abakora mu bigo by’ubuvuzi, Abajyanama b’ubuzima ndetse n’inzego z’ibanze hagamijwe kurebera hamwe umusaruro w’ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya Maraliya no kureba ahakigaragara intege nke.
Umuyobozi w’Ibikorwa rusange mu Karere MURENZI M. Donatien yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa muri gahunda yo kurwanya Maraliya ariko avuga ko Maraliya igihari ari nayo mpamvu uruhare rwa buri wese rukenewe mu kuyirwanya ati: “Tumaze igihe twarashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Maraliya harimo ubukangurambaga ndetse n’umuganda aho dukora amasuku aho dutuye tukanashishikariza abaturage gukuraho ibihuru n’ibizenga byororokeramo imibu, gusa n’ubwo hari umusaruro birimo gutanga ariko hari Imirenge ikigaragaramo iyi ndwara ari nayo mpamvu mbasaba kudacika intege ahubwo tukarushaho kongera imbaraga ahakigaragara iyi ndwara”.
Uretse gukuraho ibihuru n’ibigunda byorora imibu, abaturage baributswa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe umuntu arwaye ashobore kwivuza nta mbogamizi, baributswa kandi gukomeza ingamba zisanzwe nko gukinga amadirishya igihe bugorobye ndetse no kuryama mu Nzitiramibu.
Ubugenzuzi buheruka bwagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro hakiri Imirenge yibasiwe na Maraliya harimo: Gahanga, Kanombe, Masaka, Gikondo na Niboye.


