INKOMEZABIGWI ZO MU MBANZARUGAMBA ZA KICUKIRO ZAGARAGAJE UBUDASA.
Ubwo hasozwaga Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro hamuritswe ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abasore n’inkumi basoje urugerero,ibi bikorwa bikaba bitanga ikizere ko bizahindura imibereho y’abaturage nk’imwe mu mpamvu fatizo y’urugerero yo kwishakamo ibisubizo.
Ku rwego rw’Akarere, ibikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 byasorejwe mu Murenge wa Gahanga, aho Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique washimye uburyo intore zitwaye, zikumvira abatoza ndetse bikaba byaratanze umusaruro w’ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye imibereho y’abaturage b’Akarere ka Kicukiro.
Mu butumwa bushimira intore , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagize ati:” Turashimira Inkomezabigwi icyiciro cya 12 zo mu Mbazarugamba za Kicukiro zitanze ku rugerero zitizigama, zigahamya umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira, ibikorwa mwakoze biratanga ikizere kuri ejo hazaza hanyu ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange , turashimira kandi abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo tubashe kwesa imihigo”.
Ibikorwa by’ingenzi byakozwe n’Urugerero mu Mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro kuva tariki 13 Mutarama-28 Gashyantare 2025, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 173,400,000 FRW bikaba bigizwe n’ibi bikurikira:
Kwita ku bikorwa remezo;
Gufasha mu kubaka, kuvugurura amacumbi n’ubwiherero by’abatishoboye;
Gufasha muri gahunda z’ ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye;
Gufasha muri gahunda z’uburezi no guca ubuzererezi;
Kubungabunga ibidukikije;
Gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda.
Gahunda y’Urugerero ikomoka ku bakurambere bacu ahasanga icyinyejana cya 17 aho Umwami Cyirima Rujugira yakoresheje Urugerero mu gutsinda umwanzi wari wugarije u Rwanda, nyuma y’intambara yo kwibohora, gahunda y’Urugerero yatangijwe mu mwaka wa 2013 itangirana n’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Madamu Huss Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije

Intore zerekanye Akarasisi ndetse n'intambwe y'intore
