INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO MU KARERE KA KICUKIRO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2026, Urubyiruko ruturuka mu Mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro rwitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko , ikaba yari ifite Insanganyamatsiko igira iki “Urubyiruko, Umusingi w’Ahazaza h’Igihugu”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Madamu HUSS Monique atangiza inyi Nteko rusange yibukije urubyiruko kubyaza amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho bakiteza imbere.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, izi mbaraga mufite rero turabasaba kuzibyaza umusaruro mukoresheje amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho, muzi uburyo dufasha Koperative z’urubyiruko, imishinga y’urubyiruko itandukanye iterwa inkunga, Igihugu cyiza mufite gifite umutekano usesuye aho buri wese afite ubwisanzure mu guhanga akazi , Iyi murandasi iri mu Gihugu cyose ,.. ibi byose mukwiye kubishingiraho mugahanga udushya hanyuma aho mugize imbogamizi tukabunganira”.

Umushyitsi mukuru muri iyi Nteko Bwana MWESIGYE Thomas , Komiseri mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe amashuri makuru na Kaminuza yabwiye urubyiruko ko “Uhinga mukwe ntasigana” avuga ko iterambere ryabo n’Igihugu biri mu biganza byabo kandi ko bafite inshingano yo gusigasira ibyagezweho.

Muri iyi Nteko kandi hatanzwe  ibyemezo by’ishimwe kuri  ba Rwiyemezamirimo bakiri bato, abahagarariye urubyiruko, abafatanyabikorwa ndetse n’abahanzi bagaragaje ibikorwa by’Indashyikirwa.

Back