INTEKO RUSANGE Z’ABATURAGE : GATENGA BASABWE KWIRINDA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, mu Tugari twose tw’Akarere ka Kicukiro habaye inteko rusange z’abaturage aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yasabye abaturage b’Umurenge wa Gatenga kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bikorwa birimo gukorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko hakigaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: “Mu minsi ishize twasoje icyumweru cy’icyunamo twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibikorwa byo kwibuka birakomeje kuko twibuka iminsi 100, ndagira ngo rero mbibutse kwirinda ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside nko gukoresha amagambo apfobya, guhohotera abarokotse Jenoside n’ibindi bikorwa by’ubugwari nk’ibyo, amateka yacu turayazi kandi ntidushaka uwadusubiza inyuma”.
Uretse gusaba abaturage kwirinda ingegabitekerezo ya Jenoside kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabasobanuriye ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza birimo gukorwa mu Karere birimo gahunda yo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere birimo kubera ku bitaro n’ibigo Nderabuzima bityo abasaba kubyitabira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'abaturage

Abaturage b'Umurenge wa Gatenga bitabiriye Inteko rusange y'abaturage