INTEKO Y’ABATURAGE: ABATUYE I RWIMBOGO MURI NYARUGUNGA BIBUKIJWE INGAMBA ZO KURWANYA MARALIYA.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, mu Tugari twose hateranye inteko rusange z’abaturage aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yasuye abaturage b’Akagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga.

Mu butumwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yagejeje ku bitabiriye inteko y’abaturage, yabibukije ko muri iki gihe cy’imvura y’itumba mu Karere ka Kicukiro hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’indwara ya Maraliya abasaba gukaza ingamba z’ubwirinzi .

Yagize ati: “Muri iki gihe nk’uko mubyumva kuri Radiyo ndetse n’ahantu henshi duhurira n’abaturage mwumva ko dukomeje gutanga ubutumwa busaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Maraliya, ibi rero biraterwa n’uko umubare w’abandura iyi ndwara wazamutse kandi tukaba tudashobora kugera ku iterambere twifuza mu gihe dufite abantu benshi barwaye, niyo mpamvu tubasaba kubahiriza amabwiriza arimo no gusiba ibinogo birekamo amazi ndetse no gutema ibihuru byororokeramo imibu itera Maraliya ndetse umuntu ugize ikibazo akihutira kujya kwa muganga”.

Uretse gukaza ingamba zo kurwanya Maraliya kandi abaturage bo muri aka Kagari basabwe kubungabunga umutekano batangira amakuru ku gihe y’ahakekwa ibyaha ndetse by’umwihariko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho bigaragara ko hari abagifite umugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage b'Akagari ka Rwimbogo mu nteko y'abaturage

Back